Gen. Muhoozi Kainerugaba ategerejwe i Kigali

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, arasoreza iki cyumweru i Kigali.

Umunyamakuru Canary Mugume wa NBS TV yatangaje ko Gen. Kainerugaba araza mu Rwanda kuri uyu wa 22 Mata 2023 muri gahunda y’ibirori by’isabukuru ye yateguriwe na Perezida Paul Kagame.

Gen Muhoozi Kainerugaba ategerejwe i Kigali

Ni isabukuru Gen. Muhoozi Kainerugaba yizihiza buri mwaka tariki 24 Mata.

Uyu mugabo yaraherutse gutangaza ku rukuta rwe rwa Twitter ko azihiriza isabukuru ye y’amavuko mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko, Gen. Kainerugaba ngo araherekezwa n’abaminisitiri, bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Uganda ndetse n’abashoramari.

Gen. Kainerugaba yizihirije isabukuru y’umwaka ushize mu biro bya Perezida Museveni. Icyo gihe Perezida Kagame yari ahari nk’umushyitsi mukuru, ni nyuma yo kumusaba ko yazitabira ibyo birori.

Umwaka ushize Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi

Uyu musirikare ugiye kuzuza imyaka 49 y’amavuko araza mu Rwanda nyuma yo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’abanya-Uganda i Kabale tariki ya 19 Mata 2023, mu gitaramo cyo kwishimira ifungurwa ry’imipaka y’ibihugu byombi ryabaye mu 2022.

Muri icyo gitaramo cyiswe “Rukundo Egumaho” cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda n’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *