Bruce Melodie uri muri Nigeria yapfushije Nyirakuru

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ari mu gahinda gakomeye ko kubura Nyirakuru.

Uyu muhanzi Nyarwanda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yifurije Nyirakuru yasigaranye ku ruhukira mu mahoro, aho yashyize ho n’ifoto barikumwe yiherekeza amagambo agira ati “Ruhukira mu mahoro yuzuye Nyirakuru, ndagukunda ubuzima bwanjye bwose. Isinzirire”

Bruce Melodie yapfushije Nyirakuru we yarasigaranye

Icyakora uyu muhanzi ntiyagize ikindi atangaza kuri uyu mubyeyi we witabye Imana yarasigaranye.

Bruce Melodie agize ibyago nyuma y’iiminsi abarizwa mu bihugu by’Uburengerazuba bw’Afurika aho akomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika, akorana n’abahanzi bamaze kwamamara muri Afurika by’umwihariko.

Umuhanzi Bruce Melodie umaze kugira izina rikomeye mu Karere bivugwa ko amaze iminsi muri Nigeria, aho yakoranye n’abahanzi baho barimo Singah ndetse na Oxlade.

Ni nyuma kandi yo gukubuka muri Tanzania, aho bivugwa ko yakoranye indirimbo eshanu n’umuhanzi Harmonize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *