DRC: Inkongi y’umuriro yibasiye ishuri rikuru rya Lycée Mwanga hakomereka benshi

Inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya lycée Mwanga riherereye mu Mujyi wa Kolwezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe mu banyeshuri bahigira barakomereka.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iri shuri yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, yatumye abanyeshuri babarirwa muri 30 bakomereka ubwo birukankaga bakiza amagara kubera ubukana bw’iyi nkongi.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye igice kinini cy’iri shuri rya Lycée Mwanga ntiramenyekana icyayiteye. 

Amashusho yagiye hanze yerekana abanyeshuri basimbuka hejuru y’ishuri berekeza hasi, bari gukiza amagara yabo ngo badashya, ariko benshi muri bo bavunitse, ndetse n’abarimu bamwe bagizweho ingaruka n’iyi nkongi.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Mwangeji i Kolwezi no mu zindi nzego z’ubuzima kugira ngo bahabwe ubufasha bwihuse.

Mu gihe hagitegerejwe andi makuru arambuye byumwihariko ku nkomoko y’iyi nkongi y’umuriro, inzego z’ubutabazi zatabaye kugira ngo umuriro udakwirakwira mu bindi bice by’iyi nyubako y’ishuri.

Bivugwa ko hatangiye gukorwa iperereza ry’icyateye iy’impanuka y’inkongi y’umuriro mu ispiri rikuru rya Lycée Mwanga ryasize rikomereje bamwe mu banyeshuri bahigiraga n’abarimu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *