Alain Mukuralinda yatanze icyizere cyo guhungisha Abanyarwanda muri Sudan
Umuvugizi wungirije wa leta Alain Mukuralinda mu kiganiro yahaye BBC Gahuzamiryango kuri uyu wa gatatu yavuze ko hari abanyarwanda bagiye gukurwa muri Sudan kubera intambara, bamwe bakaba ari abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, abandi ari abikorera ku giti cyabo hamwe n’abanyeshuri.
Yagize ati “Abo bose ambasade y’u Rwanda i Khartoum izi aho bari, irimo kuvugana nabo, ndetse ikabaha n’amabwiriza yashyizweho mu bufatanye bwa ambasade n’ububanyi n’amahanga bw’aho bagomba kujyayo kugira ngo babashe kuba bari hamwe baze kubasha kuhavanwa.”
Impande ziri mu mirwano muri Sudan zemeranyijwe agahenge k’amasaha 72 guhera ku wa mbere saa sita z’ijoro ku isaha yaho, nk’uko bivugwa na Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika.
Aka gahenge nikubahirizwa gashobora gutuma abantu benshi barushaho guhunga no guhungishwa bava muri iki gihugu.
Gusa kugeza ubwo Mukuralinda yaganiraga na BBC yavuze ko kubahungisha “kugeza ubu ni ibintu bigoye kubera ko ikirere cya kiriya gihugu gisa n’igifunze kubera intambara.”
Ati “Ni ukuvuga ko hagomba kuza gukoreshwa inzira z’ubutaka, ibihugu bimwe byazikoresheje, n’Abanyarwanda niyo bari bucemo. Ni ukuvuga ngo niba hari abaramutse bagiye mu Misiri, ambasade y’u Rwanda mu Misiri irahari iriteguye kuburyo baramutse bageze ku mupaka bahasanga abakozi ba ambasade bakabafasha gukomeza urugendo.”
Abantu bagera kuri 400 ni bo bamaze kwicwa kuva imirwano yakwaduka ku itariki ya 15 Mata.
Abarimo guhunga iki gihugu bakoresheje inzira z’ubutaka benshi barerekeza mu majyaruguru mu Misiri, mu burasirazuba ku nyanja itukura ku cyambu cya Port Sudan cyangwa mu majyepfo muri Sudani y’Epfo.
Leta ya Sudani y’Epfo yatangaje ko abantu bagera ku 9,000 binjiye muri iki gihugu kuva iyi mirwano yatangira mu minsi 10 ishize.
Deng Dau Deng minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sudani y’Epfo yabwiye BBC ko muri bo abagera ku 6,000 ari abaturage b’iki gihugu cye, naho abagera ku 3,000 bakaba ari uruvange rw’abaturage bo muri Sudani, Kenya, Uganda, Ethiopia, Eritrea na Somalia.
Mukuralinda yabwiye BBC ko ku Banyarwanda bakiriyo “gahunda ni uko bava muri Sudan bajya mu Misiri”.
Ati “Icy’ingenzi navuga ni uko kugeza ubu [muri bo] nta uragira ikibazo muri iyo mirwano yaba gukomereza cyangwa se ngo abe yahaburira ubuzima.”
Mukuralinda yavuze ko abakozi ba ambasade y’u Rwanda i Khartoum “nibiba ngombwa nabo bazahava, ariko ntibashobora kuhava batabanje kwita kuri abo Banyarwanda.”