Umuhanzi Davido yasubije uwamubajije aho umugore we asigaye aherereye
Umuhanzi w’icyamamare Davido yasubije umwe mu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram wamubajije aho umugore we Chioma Roland aherereye.
Chioma uherutse gutangaza byeruye ko yamaze gushakana n’umuhanzi Davido akomeje kutagaragara mu ruhame n’umugabo we nk’uko byahoze mbere.
Ni mugihe umuhanzi Davido we amaze iminsi agaragara ndetse anakora ibitaramo bitandukanye byo kumenyekanisha Album ye ‘Timeless’ hirya no hino, uyu muhanzi akenshi mbere ntiyasibaga kuba arikumwe agatoki ku kandi n’umugore we Chioma ariko kuri ubu siko bimeze. Bikaba intandaro yo kubazwa n’abakunzi be aho umugore we aherereye.
Ku gitekerezo umuyoboke we yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yabajije umuhanzi Davido ati “Chioma arihe?”
Davido nawe ati “Mu nzu y’umugabo we”.