DRC: Umutwe wa M23 wigaramye ibyo kuba inyuma y’ubwicanyi bwakorewe Abasivile 60

Nyuma y’uko ibinyamakuru byinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi byanditse bishinja umutwe wa M23 kwica abasivili 60, uyu mutwe wigaramye ibyo birego.

Ku wa 26 Mata nibwo ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko habonetse imibiri nibura 60 mu gace ka Bwito, by’umwihariko mu duce twa Kashali na Kazaroho muri teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu itangazo umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ntaho uhuriye n’ubu bwicanyi.

Yakomeje iti “Birazwi kandi byanditse henshi ko muri Kazaroho hari ibirindiro bisaga icumi bya FDLR biyoborwa na Colonel Sirkof. Kazaroho, Rutare na Kirama ni indiri ya FDLR.”

Yakomeje avuga ko ibice byatangajwe “biri imbere muri Pariki ya Virunga, aho FDLR itema ibiti ndetse yanahinze ibigori n’indi myaka, ku buryo abanye-Congo babakodesha imirima yo guhinga.”

M23 yikana ubwicanyi bwakorewe Abasivile 60

Yakomeje ati “Twifuza kumenya ahantu abaturage bivugwa ko bishwe baturutse, kubera ko ibyo bice bivugwa biherereye muri pariki, ntabwo bituwe.”

Ubuyobozi mu nzego za Leta bwatangaje ko abo bantu bishwe hagati ya tariki 20 na 25 Mata, n’abarwanyi b’umutwe wa M23 baturutse i Mabenga, mu bilometero nibura 100 uvuye mu mujyi wa Goma.

Ubu buyobozi bwavugaga ko uretse abapfuye, abandi benshi bashimuswe ubwo bajyaga mu mirima muri Kashali na Kazaroho.

Icyakora, Guverinoma ivuga ko mu bihe by’ihinga, abaturage bimukira muri biriya bice ku bwinshi.

Uyu mutwe uvuga ko wahisemo kubahiriza ibyasabwe n’abayobozi b’akarere, ubundi byagombaga kurangizwa n’ibiganiro by’impande zombi.

Uyu mutwe uvuga ko wakomeje guhagarika imirwano, nubwo Ingabo za Leta zitahwemye kubagabaho ibitero.

Ingabo za Leta ngo zigenda zijya mu duce uyu mutwe urekura, ukaduharira Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF. Ngo zikoresha utwo duce mu kugaba ibitero kuri M23, gukora ubwicanyi bw’abasivili bwagambiriwe, gusahura no kangiza imitungo y’abaturage bamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *