Madame Jeannette Kagame na Angeline Ndayishimiye bahanye impano-AMAFOTO

Umugore w’umukuru w’igihugu, Madame Angeline Ndayishimiye yagiriye uruzinduko mu Rwanda kuwa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, aho yanitabiriye inama izwi nka Women Deliver 2023.

Iruhande rw’iyi nama, Madamu Angeline yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Jeannette Kagame ndetse bahererekanya impano.

Ibiro by’umugore wa Perezida w’u Burundi bivuga ko bombi “baganiriye ku ngingo z’inyungu rusange”.

Aba bagore bombi bahuriye ku bikorwa byo guteza imbere abagore n’abakobwa n’urubyiruko aho bashinze imiryango yita kuri ibyo birimo Imbuto Foundation ya Jeannette Kagame na Bonne Action Umugiraneza Foundation yashinzwe na Angeline.

Uretse ibi bikorwa bifitanye isano bombi bakora ibihugu byabo, muri iki gihe abategetsi b’ibi bihugu birimo kugarura umubano wabo nyuma y’imyaka y’ubushyamirane bwa politike no gukozanyaho bya gisirikare kwabaye hato na hato.

Nk’uko bigaragara mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana, abagore ba bakuru b’ibihugu bahana impano ku mpande zombie mu buryo bwo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu bifitanye.

Mu nama ya Women Deliver 2023 yiga ku rugamba rwo kugera ku buringanire hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa Angeline Ndayishimiye yatanze ikiganiro ku kurengera uburenganzira bw’abagore bigendanye n’amasezerano azwi nka Maputo Protocol yo mu 2003 avuga ku burenganzira bw’umugore muri Africa.

Iyi nama ya Women Delivery 2023 yajemo abantu bagera ku bihumbi bitandatu (6000) bavuye hirya no hino ku isi, ni iya mbere ibereye ku mugabane w’Afurika.

Nyuma y’icyo kiganiro kuwa kabiri nimugoroba Angeline Ndayishimiye yahise asubira mu gihugu cye nk’uko bitangazwa n’ibiro bye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *