Papa Francis yagize Padiri Balitazari Ntivuguruzwa umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yagize Padiri Balitazari Ntivuguruzwa umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023.
Padiri Balitazari Ntivuguruzwa asimbuye kuri uwo mwanya Musenyeri Simaragidi Mbonyintege ugiye mu kiruhuko kizabukuru.
Padiri Ntivuguruzwa yari asanzwe akorera umurimo muri Diyosezi Gatolika ya Kagbayi, aho yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.
Mu itangazo ryasangijwe ku mbuga nkoranyambaga zavuze ko Papa Francis yagize Padiri Balitazari Ntivuguruzwa umwepiskopi wa Diyosezi wa Kabgayi asimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege wagiye mu kiruhuko kizabukuru.
Padiri Balthazar Ntivuguruzwa, yize mu Bubiligi akaba afite PhD muri Tewolojiya yabonye mu mwaka wa 2009 muri Université Catholique de Louvain.
Musenyeri Simaragidi Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yabaye umushumba wa diyosezi ya Kabgayi, kuva kuwa 21 Mutarama 2006. Amakuru avuga ko amaze iminsi arwaye.
Diyosezi ya Kabgayi yashinzwe kuwa 14 Gashyantare 1952. Icyo gihe, nibwo Papa Piyo wa 12 yagabanyijemo kabiri Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda, havuka Vikariyati ya Kabgayi na Nyundo.