Antonio Guterres avuga ko ibiganiro by’amahoro hagati y’Uburusiya na Ukraine kuri ubu bidashoboka
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, avuga ko ibiganiro by’imishyikirano y’amahoro hagati ya Ukraine n’Uburusiya kuri ubu idashoboka.
Nk’uko umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye abitangaza ngo imishyikirano ntishobora kubaho ubu kuko “buri ruhande bwizeye ko bushobora gutsinda.”
Aganira n’ikinyamakuru cyo muri Espanye El Pais, Guterres yagize ati “Iki cyari igitero cy’Uburusiya kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, kirwanya Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye, ariko simbona Uburusiya muri iki gihe bwiteguye kuva mu turere yamaze kwigarurira, kandi ndatekereza ko Ukraine yizeye kongera kutwigarura.” Ibi yabitangaje ku ya 9 Gicurasi 2023.
“Ibyo dukora, uko bishoboka kose, ni ukugirana ibiganiro bihuza impande zombi kugira ngo dukemure ibibazo byihariye.”
Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye yongeyeho ko kandi umuryango ayoboye wibanda ku gushakira umutekano ibicuruzwa byo muri Ukraine byoherezwa binyujijwe mu nyanja y’Umukara ndetse n’ibicuruzwa by’ibiribwa n’ifumbire by’Uburusiya, ibyo Uburengerazuba butigeze bwemera.
Ibi yabivuze nyuma y’inyandiko z’ubutasi zatahuwe zerekana ko Amerika yizeye neza ko Guterres “yakiriye” Uburusiya mu gihe cya vuba aho yagerageza kuyumvisha kuvugurura gahunda y’iyohereza kw’inyampeke binyujijwe mu inyanja y’umukara, nk’uko BBC yabitangaje ku ya 13 Mata.
Amasezerano y’umuryango w’abibumbye na Turukiya, yashyizweho umukono bwa mbere muri Nyakanga 2022, yemereye Ukraine kuvugurura ibyoherezwa mu mahanga nyuma y’Uburusiya bubihagaritse mu mezi ya mbere y’igitero simusiga.