Kenya: Polisi yatumije Pasiteri wiyita ‘Yesu’ nyuma yo gushuka abakristu bakiyicisha inzara
Ku wa gatatu Eliud Wekesa wiyitaga ‘Yesu’ yitabye polisi yo mu karere ka Bungoma mu burengerazuba bwa Kenya, nyuma yuko yari yamutumije ku wa kabiri ngo imubaze ku nyigisho ze ziteye amakenga.
Uzwi cyane ku izina rya “Yesu w’i Tongaren (agace ko muri Kenya)”, ni umukuru w’idini ryitwa New Jerusalem, cyangwa Yeruzalemu Nshya, ugenekereje mu Kinyarwanda.
Yatumye abayoboke b’idini rye bemera ko ari Yesu. Wekesa afite intumwa 12, zahawe iryo zina hagendewe ku bakomoka kuri Yakobo uvugwa muri Bibiliya.
Ariko uyu muvugabutumwa avuga ko nta kintu na kimwe kibi yakoze cyatuma atabwa muri yombi, yongeraho ko icyo akora gusa ari ukwamamaza ivanjili, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.
Ibi bibaye mu gihe abakora iperereza mu karere ka Kilifi gakora ku nyanja y’Abahinde ko mu burasirazuba bwa Kenya, barimo gukurikirana indi dosiye y’umukuru w’idini.
Abo bakora iperereza bavuze ko batahuye indi mirambo 21, bituma umubare w’abantu bose bamaze kumenyekana ko bapfuye ugera ku bantu 133.
Pasiteri Paul Mackenzie, umukuru w’itorero Good News International Church rifite icyicaro mu karere ka Kilifi, ategereje kuburanishwa ku birego byo gushishikariza abayoboke be kwiyicisha inzara.
Abandi bantu babarirwa mu magana batangajwe ko baburiwe irengero.
Perezida wa Kenya William Ruto yashyizeho akanama ko gukora iperereza kuri izo mpfu.
Ku wa mbere, polisi ikorera mu karere ka Kwale yatabaye abantu 200, barimo abana 50, ibakuye mu ishyamba, mu gicyekwa ko ari ugushimutwa gushingiye ku myemerere y’idini.