RIB yasubije Miss Aurore arenga miliyoni 8Frw yibwe n’umukozi wo mu rugo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasubije Miss Mutesi Aurore $8000 na 350,700 Frw, yari yibwe n’umukozi wo mu rugo akaza gufatwa akaza gufatirwa mu Ntara amwe amaze kuyafunguramo Akabari.

Igikorwa cyo gusubiza Miss Mutesi Aurore aya mafaranga cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, kuri sitasiyo ya RIB i Remera.

Ihererekanya ry’aya mafaranga ryaranzwe n’akanyamuneza kuri Miss Mutesi Aurore washimiye RIB yabashije kumugarurira amafaranga.

Miss Mutesi yasabye Abanyarwanda bose kugerageza gucunga ibintu byabo neza ndetse n’ugwiriwe n’ibyago nk’ibi akihutira kubimenyesha RIB ikaba yamufasha.

Ati “Ndashimira RIB ubuhanga n’ubunyamwuga bakoresheje kugira ngo bafate abakekwa, ari nako nsaba Abanyarwanda gucunga ibintu byabo neza, ndetse n’uhuye n’ikibazo nk’icyanjye akihutira kukimenyekanisha. Nkanjye wasangaga bambwira ko natinze gutanga ikirego!”

Miss Mutesi yasabye Abanyarwanda kugerageza gucunga ibintu byabo neza no kwihutira kumenyesha RIB mu gihe bibwe

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye abanyamakuru ko ku wa 23 Nzeri 2022, aribwo uru rwego rwakiriye ikirego cya Aurore Umutesi Kayibanda, avuga ko yibwe ibihumbi 10$ ku wa 19 Nzeri 2022.

Yavuze ko kuva icyo gihe iperereza ryahise ritangira hafatwa abagabo babiri ndetse barafungwa. Abafashwe barimo Sibomana Antoine w’imyaka 34 y’amavuko wari usanzwe ari umukozi wo mu rugo kwa Miss Aurore.

Undi wafashwe ni Habarurema usanzwe ari umupfumu, bivugwa ko yaje gushakwa na Sibomana amubwira ko hari ahantu yibye amafaranga agura umuti wo kutazafatwa ndetse amwishyura ibihumbi 50Frw.

Sibomana akurikiranyweho icyaha cy’ubujura, mu gihe Habarurema Onesphore w’imyaka 32 y’amavuko we afatwa nk’umufatanyacyaha ukurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

Sibomana wari usanzwe akora akazi ko mu rugo kwa Miss Aurore mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama, Akagari ka Muyange, Umudugudu wa Rugunga, bivugwa ko yagiye koza imodoka tariki ya 19 Nzeli 2022 abonamo ibihumbi 10$ arayiba ahita acika.

Abakekwa bafatiwe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, Akagari ka Nyagatovu, aho Sibomana yari yamaze gufungura akabari k’inzoga muri amwe muri aya mafaranga yari yibye Miss Aurore.

Mu arenga miliyoni 10Frw zari zibwe hagarujwe ibihumbi umunani by’Amadorali ya Amerika n’ibihumbi 350 700frw mu kuko abi uwayibye yari yamaze kuyafunguramo Akabari mu aho yafatiwe.

Abakurikiranywe bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr. Murangira B.Thierry, mu butumwa yageneye abantu nyuma yo gushyikiriza Miss Aurore amafaranga ye, yavuze ko RIB itazigera yihanganira abantu bumva ko batungwa n’iby’abandi.

Ati “Nababwira ko rwose ntaho bazacikira ukuboko k’ubutabera. Byanze bikunze bazafatwa bahanwe nk’uko amategeko abiteganya. Mbere yo gutekereza kwiba bajye babanza bibuke ko ubugenzacyaha bufite ubushobozi, ububasha ndetse n’ubushake bwo kurwanya abajura.”

Umuvugizi wa RIB yagiriye inama abajura ko bakura amaboko mu mifuka bakareka ubujura kuko amaherezo baba bazafatwa.

Ati “Nubwo u Rwanda rwacu rufite umutekano uhagije, rufite inzego z’Umutekano n’Ubugenzacyaha zikora kandi zifite ubushobozi, ibi ntibikuraho inshingano za buri muturage zo kutandarika cyangwa gucunga umutungo we neza.”

Abandi RIB yahaye ubutumwa ni abagura ibijurano kuko aribyo bitiza umurindi ubujura.

Murangira ati “Turabasaba ko bakwisubiraho, usibye kuba bizajya bibateza igihombo bakwiye kwibuka ko bazajya bakurikiranwa n’amategeko. Ntakongera kwitwaza ko batari babizi ko baguze ikintu kibwe, kuko umujura ari uwafashwe.”

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko itazigera yihanganira abantu bumva batungwa n’iby’abandi

Abafashwe babaye babihamijwe n’Urukiko bahanwa mu buryo bukurikira.

Icyaha cyo kwiba gihanwa n’ingingo ya 166 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri akanatanga amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye gihanwa n’ingingo ya 243 y’itegeko nimero 068/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamwe n’iki cyaha we ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe, agatanga n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 300Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *