Umuhanzi Falz arembeye mu gihugu cy’Ubwongereza

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Falz yabagiwe ivi mu Bwongereza.

Folarin Falana wamamaye ku izina rya Falz mu buhanzi aherutse kubagwa ivi mu Bwongereza nk’uko bigaragara ku mafoto.

Ibi yabitangaje mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu mugoroba wo ku ya 10 Gicurasi. Nk’uko akomeza abitangaza ngo yakomeretse ku ivi ubwo yakinaga umupira w’amaguru mu Gushyingo 2022, nyuma yo kugisha inama, abwirwa ko agomba kwibagisha ivi.

Uyu muhanzi ufite izina rita rito mu muziki Nyafurika yerekeje mu Bwongereza kwibagisha iryo vi ryagize ikibazo, ibintu avuga ko byagenze neza kugeza ubu, aha mu mafoto n’amashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yerekanye uko yari yakomeretse ndetse kugeza abazwe ntakibazo.

Falz arembeye mu gihugu cy’Ubwongereza
Arishimira ko ukubagwa kwe kwageze neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *