Urujijo ku rupfu rw’umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 12 wigaga mu ishuri ryigisha Siyansi rya Musanze

Bikomeje gutera urujijo kurupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 12 y’amavuko witwa Umuhire Ange Cecile wigaga mu ishuri ryisumbuye ryigisha siyansi rya Musanze (Ecole des Sciences de Musanze), bikekwa ko yabanje kwimwa uruhushya ngo ajye kwivuriza iwabo, agasabwa kwivuriza mu ivuriro ry’ikigo.

Bivugwa ko Umuhire wigaga mu mwaka wa mbere yari amaze ibyumweru bibiri arwariye muri iki kigo, akaba yarapfuye ku wa 13 Gicurasi 2023, kandi ngo urupfu rwe rwamenyekanye hashize amasaha atatu.

Amakuru avuga ko ubundi byari biteganyijwe ko Umuhire ashyingurwa kuri uyu wa 14 Gicurasi, ariko iki gikorwa cyasubitswe kugira ngo umurambo we ubanze upimwe, hamenyekanye ukuri kw’icyatwaye ubuzima bwe.

Twashatse kumenya icyo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruri gukora nyuma y’urupfu rw’uyu munyeshuri, Umuvugizi warwo, Dr Murangira Thierry avuga ko iperereza ryatangiranye no guta muri yombi umuforomokazi wari ushinzwe kwita ku banyeshuri muri E.S Musanze.

Dr Murangira ati: “RIB yatangiye iperereza ku cyaba cyateye urupfu rw’uyu mwana w’umunyeshuri. Uwitwa Nyiramugisha Jeanne, umuforomo wari ushinzwe kwita ku bana muri icyo kigo cy’ishuri ubu yafashwe, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza/Musanze.”

Mugihe byagaragara ko habaye uburangare, haravugwamo n’abandi muri iki kigo cy’amashuri bashobora gukurikiranwaho uruhare mu rupfu rw’uyu munyeshuri.

Ikigo cy’amashuri kivugwamo inkuru y’urupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 12

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *