Ibya Ruhago Nyarwanda bikomeje kwibazwaho, Amavubi yatewe mpaga amahirwe yo kwerekeza muri CAN arayoyoka

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Amavubi) yatewe mpaga nyuma yo gusanga yarakoze amakosa yo gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa kabiri wo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN kandi bitari byemewe.

Icyemezo cyo gutera mpaga Amavubi cyatangajwe na Raymond Hack ukuriye akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF.

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Bénin yareze Amavubi muri CAF iyashinja gukinisha umukinnyi utemewe mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire amakipe yombi yaguyemo miswi igitego 1-1.

Ni umukino wari wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa 29 Gicurasi 2023.

U Rwanda rwatewe mpaga mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Muri uyu mukino wari uwo mu tsinda L, Bénin yashinje Amavubi kuba yarawukinishijemo Muhire Kevin nyamara yari yareretswe amakarita y’umuhondo mu mikino ibiri yikurikiranya.

CAF mu mwanzuro wayo yahaye umugisha ikirego cya Bénin, imenyesha Amavubi ko yatewe mpaga y’ibitego 3-0.

Ni icyemezo cyahise gishyira iyi kipe y’umutoza Carlos Ferrer ku mwanya wa nyuma mu tsinda L n’amanota abiri, mu gihe Bénin yahise ifata umwanya wa kabiri muri iri tsinda n’amanota ane.

Abenshi mu batanze ibitekerezo bakomeje kwibaza uburyo umupira w’u Rwanda udasibwa gukorerwa amafuti kandi Abanyarwanda baba bifuza kubona ibyishimo biturutse muri ruhago nk’ahandi hose ku Isi.

Amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika ku ikipe y’Amavubi yahise ayoyoka dore ko mu mikino isigaje gukina izakira Mozambique ya gatatu mu itsinda na Senegal yamaze gukatisha itike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *