Davido yahishuye ikintu gikomeye ku mugore we Chioma

Icyamamare mu muziki David Adeleke wamamaye nka Davido yavuze ko gushaka umugore we Chioma aricyo cyemezo cyiza yafashe kuri we.

Aba bombi bakundanye bakaba baherutse no kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore mu mezi make yatambutse nyuma y’urupu rw’umwana wabo w’umuhungu Ifeanyi.

Davido yabivuze mu kiganiro aherutse kugirira kuri Radio ya Beat ivugira ku murongo wa 105.3 FM, i Atlanta, we ubwe yishimye ngo ubuhanga bwa Chioma.

“Jye n’umugore wanjye (Chioma) twakuriye hamwe tujya ku ishuri hamwe. Twahuriye ku ishuri. Dukoresha uburyo bwose bwo kumenyana cyane. Akomeza ku mba hafi cyanjye.” Ibi yabivuze ubwo yakirwaga n’uwamubazaga ibyerekeye n’ibyishimo bye.

Davido avuga ko yabanye n’umugore we Chioma mbere yo kumenyana bihagije

Yakomeje avuga ati “Ukwiriye kubana burya n’umuntu ugusobanukiwe neza, njye n’umugore wanjye turi intungane pe, kandi ntakintu gikomeye yakoze… biratangaje, gusa n’ibimurimo.”

Yavuze kandi ahishura ko yamenyanye na Chioma mu myaka 20 yashize.

Yongeyeho ati “Umwaka wa mbere mu mashuri ya kaminuza, nahiye nawe, ni umwe mu mwanzuro mwiza nigeze gufata kuri njye. Narimuzi mu myaka 20 yaritambutse kandi ashobora guteka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *