Imbere y’imbaga yabitabiriye Misa, Papa Francis yongeye gusabira Sudan yugarijwe n’Intambara

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yongeye gusabira Sudan ikomeje kugarizwa n’intambara imaze kugwamo abantu batabarika n’abandi bakaba baramaze kuva mu byabo.

Imbere y’imbaga y’abari bitabiriye misa mu rubuga rwa mutagatifu Petero, Papa Francis yavuze ko ahamagariye umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose ngo ushyigikire imishyikirano muri iki gihugu kugira ngo umubabaro abantu bakomeje guhura na wo uhagarare.

Intambara hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces uyirwanya imaze gusenya ibitari bike. Ku wa gatandatu impande zombi zasinyanye amasezerano yo guhagarika intambara mu gihe cy’iminsi irindwi uhereye kuri uyu wa mbere. Papa Franciso yasabye abantu kutamenyera intambara yongera gusaba ko abantu bo muri Ukraine bakomeza gutabarwa.

Papa yasabye Karidinali Matteo Zuppi, ukuriye inama y’abasenyeri mu Butaliyani gutangiza gahunda y’amahoro yo gufasha kurangiza intambara muri Ukraine. 

ku wa gatandatu w’iki cyumweru dusoje umwe mu bakora mu byerekeye diplomasi muri Vatikani yatangaje ko Zuppi ahita abonana na Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *