Tine Turner wafatwaga nk’umwamikazi w’injyana ya Rock yapfuye

Umuhanzikazi w’icyamamare Tine Turner yapfuye ku myaka 83.

Uyu muhanzikazi wafatwaga nk’umwamikazi w’injyana ya Rock & Roll yaguye mu rugo iwe, aho yaratuye mu gihugu cy’Ubusuwisi kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gicurasi 2023.

Bivugwa ko uyu yapfuye nyuma y’indwara yaramaranye igihe.

Mu itangazo ryagiye hanze n’abagize umuryango we bagize bati “’Tina Turner, ‘Umwamikazi wa Rock’n Roll’ yapfuye mu mahoro uyu munsi afite imyaka 83 nyuma y’uburwayi yaramaranye igihe yari iwe i Küsnacht hafi ya Zurich, mu Busuwisi. Kuri we, Isi itakaza umunyabigwi mu muzika ndetse akaba yari umwe mu bareberwagaho.”

Tina Turner Sells Entire Music Catalog to BMG – Rolling Stone
Umuhanzikazi Tina Turner yapfuye azize indwara

Icyakora cyo uyu muryango we ntiwatangaje indwara uyu muhanzikazi yaramaranye igihe.

Uyu muhanzikazi wavukiye muri Amerika yari umwe mu baririmbyi bakunzwe cyane b’abaririmbyi ba Rock, bitewe n’uko yagiye yamamara no kwitwara ku rubyiniro bikiyongera ku ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo nka The Best, Proud Mary, Private Dancer ndetse na What’s Love Got to Do with it.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *