Umuraperi Fetty Wap yakatiwe gufungwa imyaka 6

Umuraperi w’umunyamerika, Fetty Wap yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu kubera uruhare rwe runini yagize icuruzwa ry’ibiyobyabwenge aho icyo gikorwa cyatahuwe gikorwa ku nkombe y’Uburengerazuba babigurisha mu gace ka New Jersey na Long Island.

Uyu muraperi w’imyaka 31, amazina ye nyakuri ni Willie Junior Maxwell II, yakatiwe mu rukiko rw’ikirenga i Central Islip, muri New York, azira umugambi wo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cya kokayine.

Maxwell ukomoka i Paterson, muri Leta ya New Jersey, yabanje gutabwa muri yombi mu Kwakira 2021 ashinjwa kuba yaragize uruhare mu mugambi wo gucuruza ibiyobyabwenge birimo heroine, fentanyl n’ibindi biyobyabwenge.

Muri Kanama, yemeye icyaha aregwa cyo gucura umugambi wo gukwirakwiza no gutunga ibintu byari byagenzuwe birimo kokayine. Icyo kirego yakatiwe cyari igifungo kiva ku myaka itanu muri gereza.

Uyu muraperi wamamaye cyane mu mwaka wa 2015 mu ndirimbo ye “Trap Queen” yasabye imbabazi mu cyumba cy’urukiko. Ati: “Nababaje umuryango wanjye, abantu mundeba, nababaje umuryango wanjye, ndetse nanjye ubwanjye.” Ndababaje rwose, nsabye imbabazi kubo nateje ububabare.”

Usibye imyaka itandatu yakatiwe yo kujya muri gereza, umuperi Fetty ashobora gukatirwa myaka itanu yo kuyigenzura nk’uko abunganira uyu muhanzi babisabye kugira ngo bazatange ubusobanuro ku ifunga n’ifungurwa rye.

Abashinjacyaha basabye ko Maxwell yakatirwa igifungo kirenze icyo yari yakatiwe kuko yakoresheje ubwamamare bwe mu gukora ibyo bikorwa byo gucura ibiyobyabwenge.

Fetty Wap avugwa ko yakoze ibyo bikorwa abifashijwemo n’irindi tsinda bakoranaga.

Abashakashatsi bavuga bakusanyije miliyoni 1.5 z’amadolari y’Amerika, ibiro 16 bya kokayine, ibiro bibiri bya heroine, ibinini byinshi bya fentanyl, imbunda n’amasasu mu iperereza.

Abashinjacyaha bavuze ko batanu mu baregwa muri uru rubanza bakoresheje imbunda mu rwego rwo kurinda ishyirahamwe ryabo mu rwego rwo kugira ngo bakore akazi neza.

Muri rusange, abantu batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo gucura umugambi, bane muri bo bemeye icyaha kandi bategereje igihano. Umwe mu baregwa, Anthony Cyntje, ushinzwe ubugororangingo muri New Jersey, yakatiwe igifungo cy’amezi 72 kubera uruhare yagize muri ubwo bugambanyi muri Werurwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *