Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro icyanya cya Siporo cya Kimironko (AMAFOTO)

Iki kibuga giherereye ahazwi nko kwa “Mushimire”, gifite imyanya y’abantu 500. Cyubatswe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation Federasiyo y’Umukino wa Basketball mu Rwanda hamwe n’Irushanwa rya Basketball muri Afurika, BAL, na Minisiteri ya Siporo.

Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubaka iki kibuga barimo BAL na NBA n’abandi bakomeje kugira uruhare mu gutuma u Rwanda rubona ibikorwaremezo bifasha abakiri bato.

Umukuru w’Igihugu yasabye abakiri bato kubyaza umusaruro aya mahirwe bashyiriweho, ku buryo impano zabo zirushaho kugaragara.

Yavuze ko ibikorwaremezo nk’ibi bikwiriye kubungabungwa ku buryo akamaro kabyo gakomeza kwigaragaza.

Yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda n’igihugu muri rusange kizakomeza gukora ibishoboka byose mu bushobozi buhari, mu bikorwa bibyarira inyungu abenegihugu kandi n’abafatanyabikorwa nabo bakabyungukiramo bijyanye n’impamvu bagize uwo muhate mu gufatanya n’u Rwanda.

Kimironko Sports and Community Space igizwe n’ibibuga bitatu byo gukiniramo, ubwiherero, ubwogero n’ibindi. Yashyizwemo amatara ku buryo hazajya hakinirwa imikino ya Basketball mu masaha y’ijoro.

Ni kimwe mu bibuga bibiri byari biteganyijwe ko bizatahwa muri uyu mwaka wa 2023 kuko ikindi cyatashywe muri Gashyantare uyu mwaka cyiswe Lycée de Kigali Gymnasium cyubatswe ku bufatanye na NBA Africa.

AMAFOTO: SHEMA Innocent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *