Col Ruhunga na Kalihangabo ba RIB bongerewe indi Manda na Perezida w’u Rwanda
Perezida Paul Kagame yongereye indi manda ya kabiri Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Col (Rtd) Ruhunga Jeannot n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije Kalihangabo Isabelle, bakaba bagiye kongera kuyobora indi myaka Itanu.
Ni icyemezo bigaragara ko cyafashwe bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ndetse byemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Werurwe 2023, imaze kubisuzuma.
Undi wongerewe manda mu gihe kimwe ni Burayobera Umuzayire Bibiane, Visi Perezida
wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.
Ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.
Tariki ya 9 Mata 2018 nibwo Perezida Kagame yashyizeho Col. Ruhunga nk’Umunyamabanga Mukuru wa RIB naho Kalihangabo Isabelle agirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije warwo.
Col Ruhunga na Kalihangabo nibo bayobozi ba mbere RIB yagize kuva yashyirwaho n’itegeko muri Mata 2017, icyo gihe ikaba yarahawe inshingano zo kugenza ibyaha, mbere zabarizwaga muri Polisi y’u Rwanda.
Mu nshingano zayo harimo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga; no gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.
Harimo kandi gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.
Iteka rya Perezida ryo ku wa 26 Gicurasi 2023 niryo rigaragaza ko Col. Ruhunga na Kalihangabo bongerewe manda. Ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Gicurasi 2023.