Uwakoraga isuku mu nyubako yahanutse muri ‘Ascenseur’ ahita apfa mu Mujyi wa Musanze

Umugabo w’imyaka 36 yahitanwe n’icyuma gitwara abantu mu nyubako ‘Ascenseur’ ubwo yakoraga isuku y’ibirahuri byacyo ku gice cy’inyuma kitari icyo abantu bahagararamo.

Uyu mugabo witwa Rukundo Ndahiriwe Laurent wakoraga isuku mu nyubako y’isoko rya Musanze rizwi nka GOICO, yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ahitanywe n’icyuma gifasha kuzamuka no kumanuka muri iyo nyubako.

Abakorera muri iri soko babonye iby’iyi mpanuka, bavuze ko ishobora kuba yatewe n’uko hari umukozi warekuye iyi ‘Ascenseur’ yari imaze iminsi idakora, hanyuma uwakoragamo isuku akaza kwikanga agahanuka mu igorofa hejuru aho yakoraga nk’uko tubikesha IGIHE.

Ni mugihe kandi umuyobozi w’iyo nyubako Alex Murengera yirinze kugira byinshi atangaza kuri urwo rupfu kugira ngo atabangamira iperereza ryahise ritangira gukorwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Majyaruguru SP Alex Ndayisaba wemeje iby’urwo rupfu yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’imikoreshereze mibi n’uburangare by’ushinzwe kubungabunga icyo cyuma cya ‘Ascenseur’.

SP Alex yongeye ko iyi mpanuka yabaye icyo cyuma cyari kimaze gukorwa bityo kikaba cyari gisanganywe ikibazo.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri.

Babiri bari abakozi bashinzwe Ascenseur muri iyo nyubako bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.

Inyubako yabereye impanuka yapfiriyemo umuntu wakoraga amasaku

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *