Yvonne Makolo yabaye umugore wa mbere uhawe inshingano zo kuyobora IATA
Yvonne Makolo yahawe kuyobora ihuriro mpuzahamahanga ry’ibigo bitwara abantu n’ibintu mu ndege (IATA).
Uyu mugore asanzwe ayoboye ikigo cy’u Rwanda cy’ubwikorezi bw’indege (RwandAir).
Ni ku nshuro ya mbere umugore ahawe inshingano zo kuyobora iri huriro mpuzamahanga ry’ibigo bitwara abantu n’ibintu mu kirere (IATA), ni mugihe ubusanzwe kuva ryashyirwaho rimaze kuyobora n’abandi 81.
Yvonne Makolo wagizwe umuyobozi wa IATA akazayiyobora mu gihe kingana n’umwaka umwe.
Mu ijambo rye Makolo akimara guhabwa akazi yagize ati “ Nishimiye guhabwa izi nshingano zikomeye ari nziza. Iri Huriro rigira uruhare rugaragara mu kuzamura imikorere y’ibigo bitwara abantu mu ndege, byaba ibito cyangwa ibinini kandi aho baba hari hose ku isi bafatwa kimwe”.
Makolo yatangiye umwuga we by’indege mu mwaka 2017 ubwo yagenwaga kuba umuyobozi wungirije wa RwandAir ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi. Yaje kugirwa umuyobozi mukuri muri Mata 2018.
Yvonne Makolo Manzi yanakoze mu kigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda mu mwaka 2016.
Yvonne Manzi Makolo yize ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu itumanaho muri Kaminuza yo mu Rwanda na Canada.
IATA yahise itangaza ko nyuma ya Yvonne Makolo wahawe izo nshingano z’umwaka umwe azahita asimburwa Pieter Elbers, usanzwe ari umuyobozi mukuru wa IndiGo.