Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa CentrafriqueFaustin-Archange Touadéra bagirana ibiganiro
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Mu biro bye biherereye Kacyiru muri Village Urugwiro abakuru b’ibihugu baganiriye ku ngingo zirebana n’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi harimo n’ibirebana n’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Centrafrique.
Umukuru w’igihugu cya Centrafrique Faustin yaherukaga mu Rwanda mu mwaka 2021.
U Rwanda na Repubulika ya Centrafrique bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu mu nzego zitandukanye by’umwihariko u Rwanda rukaba rufiteyo ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse n’izindi ziriyo kubw’amasezerano ibihugu byombi byagiranye.
Mu masaha ya saa tanu n’igice zo kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Faustin-Archange Touadéra yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana mu cyubahiro kigenewe abakuru b’ibihugu.