Lil Wayne yitatse avuga ko nta muraperi umurenze

Lil Wayne, umwe mu baraperi bakomeye bakiriho, yatangaje ashize amanga ko nta muhanzi ushobora kuba yamurusha mubyo benshi bita imirongo.

Mu kiganiro yagiranaga na Rolling Stone mu cyitwa Verzuz, uyu muraperi w’umunyamerika ubwo yabazwaga undi muraperi yumva waza akamuhiga mu miringo, Lil Wayne byarangiye avuze ko bidashoboka.

Wayne yagize ati “Nifuzaga ko Mixtape yanjye yitwa Weezy yarigiye kurwanya Wayne, ibyo byari kuba ari nk’ibitangaje.”

Umunyamakuru yahise amubaza ati “Noneho uzaboneka ku rubyiniro wenyine?”.

Mu gusubiza ati “Yego. Ni abahe bahanzi bandi wumva natekereza?” Wayne yasubiye inyuma. “Nta wundi muhanzi ushobora guhagarara ku rubyiniro iruhande rwanjye, muvandimwe. Mbabarira.”

Ni mugihe kurundi ruhande rwa Jay-Z, abafana bategereje ko Lil Wayne bazitabira icyo kiganiro cya cyo kwigaragaza mu Verzuz. Ariko ikibazo gisigaye ni igikomeje kwibazwa ngo ninde ushobora kumuhangamura kuri we?

Mu Ukuboza 2022, Wiz Khalifa yajugunye ingofero ubwo yari muricyo kiganiro maze avuga ko yifuza guhangamura Lil Wayne mu ntambara ya Verzuz.

Mu kiganiro Wiz khalifa yabwiye Dj w’icyamamare Jay ati “Ntekereza ko byaba bishimishije, kubera ko Lil Wayne akora ibirenze iyo yirekana, njyewe nawe twibukiranye ibya kera twakora ibirenze, byaba bikomeye, kandi twese turi kunywa itabi ry’urumogi, ndatekereza ko cyaba ari igitaramo kirenze ikiganiro cya Verzuz”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *