Papa Francis yavuye mu bitaro nyuma yo kubagwa

Kuri uyu wa Gatanu, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yavuye mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma nyuma yo kubagwa.

Uyu mugabo w’imyaka 86 wagize ibibazo by’ubuzima kuva mu mwaka ushize kandi byemezwa i Vatikani ko mu ntangiriro z’uku kwezi Vatikani azabagwa mu nda.

Ibagwa rya Papa ryabaye mu cyumweru gishize kandi umuyobozi wa kiliziya gatolika yagumishijwe mu bitaro bya Gemelli nyuma yo kubagwa.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe itumanaho i Vatikani Matteo Bruni yagize ati “Itsinda rikurikira ubuzima bwa Papa Francis ryemeje ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yakuwe mu cyumba yarimo avurirwamo by’ibitaro bya Gemelli mu gitondo cya tariki 16 Kamena.”

Ni itangazo ribanziriza iryo yari yabanje kuvuga kuwa Kane tariki 15 Kamena, aho Bruni yari yavuze ko yagize ijoro ryiza. Kandi ko ubuzima bwe bukomeje kwitabwaho uko bikwiriye, akorerwa ibizamini by’ubuzima neza.”

Tariki 7 Kamena 2023, amakuru yaturutse i Vatican yemeje ko Papa Francis azabagwa amara yo munda mu bitaro kandi akazamara iminsi yitabwaho.

Mu butumwa yatanze akimara kuva mu bitaro Papa Francis yashimiye abitaye ku buzima bwe ndetse n’abafite aho bahuriye n’abashinzwe ubuzima bw’abantu muri rusange babashije kumufasha akabagwa neza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *