DeGea agiye kurongora umuririmbyikazi Edurne Garcia

Umunyezamu w’ikipe ya Manchester united na Espagne David DeGea aritegura gukora ubukwe n’umukunzi we w’umuririmbyikazi Edurne Garcia mu mpera z’icyumweru gitaha.

Uyu mukinnyi warufite amasezerano ye ya muhembaga ibihumbi 375 by’amapound agiye ngo yiteguye gushyira mu rugo uyu mukunzi we bamaranye igihe bakundana.

Kugeza kuri ubu nta masezerano yo kongera amasezerano na Man United araganirwaho hamwe n’uyu munyezamu bigaragara ko ashobora kugenda mu gihe bivugwa ko iyi kipe ishakisha umunyezamu wa Inter Milan Andre Onana kugirango amusimbure.

Nk’uko amakuru yo muri Espagne abitangaza ngo De Gea ibitekerezo bye byose abyerekeje ku birori bye n’uyu mwali we Edurne Garcia ndetse n’abandi bantu bazitabira ubwo bukwe barimo inshuti kuruta ibyerekeye gukina.

Ibisobanuro birambuye kubyerekeye uyu munsi ukomeye kuri aba bashaka gushakana n’ubwo bagiye babigize ubwiru ngo uzabera hafi y’umujyi wa Ciutadella muri Espagne hafi y’icyambu cya Minorcan.

 De Gea w’imyaka 32 na Edurne w’imyaka 37, batangiye gukundana hashize imyaka 12 nyuma yo guhura bwa mbere mu Kuboza 2010. Bafite umukobwa w’imyaka ibiri witwa Yanay.

Abanyamakuru bakora showbiz muri Espagne barimo Laura Fa na Lorena Vasquez bavuga ko abashyitsi bari hagati ya 80 na 100 aribo bazitabira ubukwe buzaba mu mpera z’icyumweru.

Ntibavuze niba uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru na mugenzi we w’igihe kirekire bazasezerana ku ya 1 Nyakanga, bukeye bwaho mbere y’umunsi amasezerano ya DeGea azaba arangiye muri Manchester united.

De Gea agiye gukora ubukwe n’umukunzi we babyaranye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *