Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame barebye umukino wa nyuma wa ATP Challenger

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame, barebye umukino wa nyuma wasoje Icyumweru cya mbere cy’Irushanwa rya ‘ATP Challenger 50 Tour’ riri kubera mu Rwanda.

Mu bakina ari umwe, Umunya-Pologne Kamil Majchrzak yatsinze Umunya-Argentine, Marco Trungelliti, amaseti 2-0 (6-4, 6-4) kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Werurwe 2024.

Uyu mukino wa nyuma wabereye ku bibuga bya Tennis muri IPRC Kigali witabiriwe kandi n’abarimo Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Tennis muri Afurika (CAT), Jean Claude Talon.

Mu bandi bayobozi bawukurikiye, harimo Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa; Umuyobozi Mukuru wa ATP Challenger Tour, Eric Lamquet; Umuyobozi Wungirije wa RDB, Nelly Mukazayire, Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste n’Umunyabigwi, Yannick Noah ubitse Grand Slam ya Roland Garros yegukanye mu 1983.

Tennis uri mu mikino Umukuru w’Igihugu akunda gukina dore ko mu 2007, yegukanye BCR Open afatanya na Fidel Kamanzi mu irushanwa ryabereye kuri Nyarutarama Tennis Club mu bakina ari babiri. Hari nyuma yo gutsinda Bahati Théoneste na Rodriguez mu mukino w’amaseti atatu (6-7, 6-3, 6-3).

Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Werurwe, Umunya-Pologne, Kamil Majchrzak wari mwiza muri serivisi , yongeye kwerekana ubuhanga bwe mu mukino wa Tennis, atsinda Umunya-Argentine, Marco Trungelliti 6-4, 6-4.

Mu bakina ari babiri kuri babiri (Doubles), Umuholandi, Max Houkes n’Umufaransa Clément, Tabur ni bo begukanye icyumweru cya mbere nyuma yo gutsinda Pruchya Isaro wo muri Thaïlande na Christopher Rungkat wo muri Indonesie amaseti 2-0 (6-3, 7-6(4)).

Ku Mugabe wa Afurika, u Rwanda rwabaye Igihugu cya mbere cyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyakiriye irushanwa rya “ATP Challenger 50 Tour”.

Biteganyijwe ko Icyumweru cya kabiri cy’iri rushanwa, kizatangira tariki ya 4-10 Werurwe 2024 na bwo imikino izabera muri IPRC Kigali iherereye mu Karere ka Kicukiro.

ATP Challenger 50 Tour, riri mu marushanwa atanu manini ategurwa n’Ishyirahamwe rya Tennis y’Ababigize umwuga (ATP). Muri iki Cyiciro (hagati ya 50-175), itanga amanota 50.

Buri mukinnyi anyura muri iki cyiciro cy’irushanwa u Rwanda rwakiriye, afite intego yo kugera mu bakinnyi 100 ba mbere no gukina amarushanwa ya ATP Tour na ’Grand Slam’.

Abakinnyi basaga 60, bari hejuru y’umwanya wa 150 ku Isi, bitabiriye iri rushanwa riri kubera i Kigali guhera tariki ya 26 Gashyantare uyu mwaka. Baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, u Bufaransa, Israel, Argentina, Romania, Croatia, Australia, Zimbabwe, u Buholandi, Misiri, u Busuwisi, Moldova n’u Butaliyani.

Bamwe mu bakinnyi banini ku Isi mu mukino wa Tennis bazamukiye muri ATP Challenger Tour, harimo nimero ya kabiri ku Isi muri Tennis, Umunya-Espagne Carlos Alcaraz n’abigeze kuba nimero ya mbere ku Isi barimo Umusuwisi Roger Federer, Umunya-Espagne Rafael Nadal n’Umunyamerika Andy Roddick, kongeraho Umunya-Argentine Juan Martin Del Potro wegukanye US Open mu 2009.

Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame barebye umukino wa nyuma wa ATP Challenger

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *