Urukiko rwasabiye Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB gukatirwa imyaka 5 y’igifungo kubera ibyaha yakoze
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije uyu mugabo ibyo byaha ndetse rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu ariko harimo ibiri n’igice isubitse no gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Dr Nibishaka yahise ajurira icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye mu rukiko Rukuru asaba kugabanyirizwa ibihano ndetse anemera ibyaha byose yahamijwe anabisabira imbabazi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kamena 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwasomye icyemezo cyarwo ku bujurire bwe rutangaza ko ubujurire bwe budafite ishingiro.
Urukiko rwategetse ko icyemezo cy’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gikomeza gukurikizwa.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe iki cyemezo ku wa 14 Ugushyingo 2022 aho yari amaze amezi atanu muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.
Ibyaha yahamijwe Ubushinjacyaha bwagiye bugaragagaza ko yabikoze mu 2021.
Mu bihe bitandukanye Dr Nibishaka yakiriye agera kuri miliyoni 24Frw, ayatse abantu batandukanye abizeza ko azabafasha kubona visa zijya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bwagaragaje ko hari abo yabwiraga ko azababonera visa bakajya guturayo, abandi bakajya kwiga.
Dr Nibishaka kandi ngo yahimbye inyandiko binyuze mu butumire yahaye abantu abizeza ko batumiwe kujya muri Amerika. Ngo byakorwaga hakoreshejwe ‘Email’ ye.
Dr Nibishaka yagiye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB Kuwa 17 Ukwakira 2019.
Mbere yo kujya muri izi nshingano, yari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.