Nyabugogo: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse ku kiraro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 27, Kamena, 2023, abaturage bazindutse babona umugabo umanitse mu mugozi ku kiraro gihuza Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge n’uwa Gatsata mu Karere ka Gababo.

Amakuru atangazwa na TV1 avuga ko umwirondoro w’uwo mugabo utaramenyekana kugeza ubu.

Ikindi kitaramenyekana ni ukumenya niba yishwe akahamanikwa cyangwa ari we wiyahuye.

Inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rw’uyu mugabo.

Nyuma y’uko uyu murambo ugaragaye, RIB yawujyanye ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *