Ingabo za FARDC zananiwe kunyeganyeza iza M23 – Bemba

Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zananiwe kunyeganyeza umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 2 Gashyantare 2024, Bemba yamenyesheje bagenzi be ko FARDC yakomeje ibikorwa bigamije gukura M23 muri iyi ntara.

Gusa ngo ibi bikorwa byakomwe mu nkokora n’uko uyu mutwe witwaje intwaro wakomeje kongera imbaraga z’abarwanyi ndetse n’ibikoresho.

Nk’uko radiyo na televiziyo bya RDC, RTNC, byabitangaje kuri uyu wa 4 Gashyantare, yagize ati “M23 yihagazeho imbere y’imbaraga z’igisirikare cyacu zo kugarura amahoro, umutekano n’ubuyobozi bwa Leta.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yafashe agace ka Shasha kegereye ikiyaga cya Kivu; ibyatumye umuhanda uhuza Goma, Sake na Minova (muri Kivu y’Amajyepfo) ufungwa.

Ubuyobozi bwa M23 busobanura ko abarwanyi bayo bari gufata ibindi bice mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage no gukumira ibitero FARDC n’abayifasha bari kugaba ku birindiro byayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *