Perezida w’u Burundi Evariste yakoze ku mushahara we atanga ishimwe kuba Minisitiri bibiri
Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste yakoze benshi ku mutima aremera aba Minisitiri babiri bari ku butegetsi, amafaranga yakuye ku mushahara we.
Kuri Minisitiri w’inyubako n’imihanda, Perezida Ndayishimiye yagize ati “Uvuga rimwe, akumva gatanu. Ngira ngo abakoraga urugendo rwa Bujumbura-Gitega, ubu igitoro musigaye munywa cyaragabanyutse, n’imodoka zagendaga zita ibyuma mu nzira, bu ntizikibita.”
Kuri Minisitiri w’umutekano w’imbere. Ndayishimiye yasobanuye ati: “Uwo Minisitiri akurikirana ubuzima bw’abenegihugu nk’uko abishinzwe. Ba Guverineri barabizi. Umuruho nari mfite mbere, si wo mfite ubu. Ariko nyine n’uwo yasimbuye na we nyine yari umukozi, ni cyo gituma na we yabonye agashimwe, murabona ko dusigaye twicarana imbere [ni Gervais Ndirakobuca, Minisitiri w’Intebe].”
Ku munsi w’ubwigenge u Burundi bwizihije tariki ya 1 Nyakanga 2023, Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko nta midali yambika aba ba Minisitiri kubera ko batari ku rutonde rw’abatoranyijwe na komite ibishinzwe, gusa yabemereye amafaranga y’Amarundi miliyoni 10 kuri buri umwe.
Yagize ati: “Mu kigega hari amafaranga abenegihugu muhora munteganyiriza yo gufasha no gukora ibikorwa by’iteka mu gihugu. None rero, ndabahaho umwe umwe miliyoni 5. Babaye icyitegererezo kandi mbateye intege.”
Hari abandi batoranyijwe na komite ibishinzwe bahawe ishimwe kubera ibikorwa by’ubutwari bakoze. Barimo umugore wa Perezida Ndayishimiye, Angeline Ndayubaha, na Caporal Nduwayo Jean Claude witangiye umuyobozi we ubwo umutwe witwaje intwaro wa Al Shabab wagabaga igitero ku ngabo z’u Burundi muri Somalia.