Perezida Kagame yaburiye abayobozi bangije Ruhago Nyarwanda ivugwamo ‘amarozi’
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro n’Itangazamakuru cyanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu, aho Perezida Kagame yavuze ko abashinzwe kureberera umupira w’amaguru basa n’abatazi neza igikenewe, ahubwo bakawica gusa.
Perezida Kagame yakomoje ku makosa akorwa atuma udatera imbere arimo kwijandika mu tuntu tw’amafuti tudafite agaciro usanga ahanini dushingiye ku kwikubira.
Perezida Kagame yagize ati “Ugasanga aho kwitoza bihagije, aho gukora ibyangombwa bihagije bari aho bari mu ndagu, bari mu marozi, cyangwa gutanga bituga… Ibyo ubwabyo ni byo bintu bya mbere bigomba guhagarara.”
Perezida Kagame yabwiye abayobora umupira ko basigaranye agahe gatoya cyane kuburyo bakwiye gukosora ibintu vuba cyane ko agiye kwishakamo akanya akaza kubikurikirana.
Ati “Mbonereho mbahe ubutumwa abo bawurimo, ndaje mbikurikirane kandi nizeyeko bizagenda neza, abarimo bakora amakosa ntibizabagwa neza kandi basigaranye agahe gatoya cyane. Ndaje kandi ndizera ko bitazananirana”.
U Rwanda rumaze imyaka ibarirwa mu binyacumi rutagaragara mu marushanwa mpuzamahanga y’umupira w’amaguru, kuko akenshi rukurwamo ku ikubitiro.
Byose bishinjwa politiki idahamye y’umupira w’amaguru idashingiye ku bakiri bato n’igisa n’amakosa cyangwa mafiya ziwurimo mu buryo budatuma hari intambwe iterwa ijya imbere.