Perezida Kagame yambikiwe Umudali w’Icyubahiro mu gihugu cya Bahamas-AMAFOTO
Perezida Paul Kagame yambitswe Umudali w’Icyubahiro muri Bahamas uzwi nka “Order of Excellence”, mu kumushimira umubano mwiza n’ubushuti afitanye na Guverinoma y’iki gihugu.
Umudali Perezida Kagame yambitswe uri mu cyiciro cya mbere cy’imidali irindwi ikomeye muri Bahamas. Ni uwa gatatu nyuma y’uhabwa intwari z’igihugu n’undi witwa uw’igihugu.
Yawuhawe ku gicamunsi cyo ku wa Mbere [i Bahamas] ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 iki gihugu kibonye ubwigenge. Byari byitabiriwe n’abandi bayobozi bo mu bihugu bya Caraïbes.
Yawushyikirijwe na Guverineri Mukuru w’iki gihugu, Sir Cornelius Smith na Minisitiri w’Intebe, Philip Davis.
Perezida Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Bahamas wamuhaye ubutumire bwo kwitabira ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 igihugu cye kibonye ubwigenge. Yavuze ko Bahamas ari ikimenyetso cy’umudendezo no gutera imbere mu karere iherereyemo n’icyitegererezo ku bihugu by’ibirwa bito ku Isi hose.
Yavuze ko uru ruzinduko rwe rushimangira umubano usanzwe hagati ya Bahamas n’u Rwanda na Caraïbes hamwe na Afurika. Ati “Amateka dusangiye ntabwo ashobora kugibwaho impaka”.
Yashimye kandi umudali yambitswe ati “Ndashaka gushimira ku bw’icyubahiro mwampaye, njyakiriye nciye bugufi nk’ikimenyetso cy’umubano uri gutera imbere hagati y’ibihugu byacu. Ndabashimira cyane”.
Bahamas ni igihugu kigizwe n’umwigimbakirwa n’ibirwa bito bigera muri 700 biherereye mu nyanja ya Atlantique, byose hamwe bifite ubuso bwa 260 000 km2, kikagira Nassau nk’Umurwa Mukuru.
Ni igihugu cyakolonijwe n’u Bwongereza, gihabwa ubwigenge ku wa 10 Nyakanga 1973. Ubu ni kimwe mu bigize Commonwealth, umuryango n’u Rwanda rubarizwamo kuva mu 2009.
Ku banyarwanda bifuza kujya muri Bahamas, ntabwo basabwa kubanza gusaba Viza.