Nyuma y’imyaka 22, umuryango wibarutse umwana

Umuryango w’umugabo witwa Tari Changbo n’umugore we Mercy Tari-Chamgbo, bibarutse impanga nyuma y’imyaka 22 bategereje.

Uyu muryango wibarutse usanzwe utuye mu gihugu cya Nigeria.

Bamwe mu nshuti za hafi bishimiye ibitangaza Imana yakoreye uyu muryango nyuma y’imyaka myinshi bategereje urubyaro.

Ni mu butumwa bwiza bwasakajwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook nk’uko bigaragara ko bwatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 10 Nyakanga 2023.

Umwe muri bo witwa Tabitha Ngborok yaranditse ati: “Mu byukuri Imana ni iyo kwizerwa, yakomeje amagambo yayo. Turabyishimiye. Nyirasenge (Madamu Mercy Tari Changbo), imyaka 22 ntuzabe moi-moi, haleluya ku Mana y’imigabane ibiri”.

Montaro Isaac Olowookere, nawe yanditse ati: “Ibidashobokera ku Imana idashobora ntibibaho. Imana yahaye umugisha umuryango mwiza wa Justice Tari Changbo hamwe n’umugore we bibarutse Impanga nziza nyuma yimyaka myinshi bategereza. Imana irakomeye”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *