Urubanza rwa Prince Kid wari waherekejwe n’umugore we Miss Elsa rwongeye gusubikwa (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga, Urukiko Rukuru rwongera kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo Prince Kid wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda.

Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid aregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ni urubanza rwagombaga gusomwa ku wa 30 Kamena, ariko hanzurwa ko iburanisha ryongera gutangira kubera amajwi mashya Ubushinjacyaha bwatanze, atarigeze aburanwaho mbere.

Prince Kid yitabye Urukiko aherekejwe n’abarimo umugore we baherutse gusezerana imbere y’amategeko Miss Elsa Iradukunda.

Prince Kid yitabye urukiko arikumwe n’umugore we Miss Elsa

Icyakora cyo Urukiko Rukuru rwongeye gusaba ko urubanza rusubikwa kuburanishwa, kubera inyandiko isobanura amajwi yatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’ikimenyetso gishya yagombaga kwireguraho, hamwe na raporo y’abahanga igaragaza ko ari amajwi y’umwimerere, byashyizwe mu ikoranabuhanga bitinze.

Urubanza rwe rwimuriwe tariki 15 Nzeri uyu mwaka ahagana Saa Tatu z’amanywa.

Photo: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *