Ruhango: Yagiye gutaha ibirori by’umubatizo apfirayo

Umugabo witwa Ishimwe Gerard uri mu kigero cy’imyaka 32 wari wagiye gutaha ibirori by’umubatizo mu Karere ka Ruhango bamusanze mu kagozi yapfuye.

Uyu mugabo yabyutse mu gitondo ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga, avuye i Kigali yerekeza mu Karere ka Ruhango gusura abagize umuryango we barimo n’ababyeyi be no gutaha ibyo birori bya batisimu by’umwana wa Mushiki we (Umwishywa we).

Gusa amakuru ntiyaje kuba meza kuko basanze Gaspard amanitse mu kagozi yashizemo umwuka.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Rwoga, mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango.

Aya mahano kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Kabagari Gasasira Francois Regis wemereye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko bayamenye nabo mu rukerera.

Bwana Regis yagize ati “Twabimenye mu rukerera ko bikekwa ko yapfuye yiyahuye hanyuma tujyayo dusanga nibyo. RIB ijyayo ireba ibyabaye, hakorwa iperereza ry’ibanze.”

Muyandi makuru Gitifu yavuze ko batazi intandaro y’uwo mugabo kwiyambura ubuzima.

Aho yavuze ko ubusanzwe uwo mugabo yaravuye mu Mujyi wa Kigali, abo mu muryango we nabo bagatungurwa no kubona ibyo byabaye.

Uyu mugabo kandi ngo mbere y’uko apfa yari yasize urwandiko avuga ko ‘napfa hatazigara umuntu umuririra’.

Mu nama Gitifu yatanze harimo ko abaturage bajya birinda kujya biyahura ndetse no kujya amakuru ku gihe.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gitwe kugirango bikorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *