Abana bari munsi y’imyaka 7 batangiye gukingirwa indwara y’imbasa
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nyakanga 2023, mu gihugu hose hatangiye igikorwa cyo gukingira indwara abana bari munsi y’imyaka 7 y’imbasa.
Inzego z’ubuzima mu duce dutandukanye zatangiye gukingira gutanga urukingo rw’imbasa abana bato.
Igikorwa cyo gukingira indwara y’imbasa abana bakivuka n’abandi bari munsi y’’imyaka 7, ku rwego rw’igihugu cyatangiriye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, gitangijwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubuzima RBC Rwanda Prof. Claude Mambo Muvunyi warikumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zirasaba abaturage begereye ibihugu byagaragayemo indwara y’imbasa, kurushaho kwitwararika ku isuku kuko ari ho iyi ndwara yandurira.
Imbasa ni indwara yari imaze imyaka 30 itakigaragara mu Rwanda kuko umwana wa nyuma yagaragayeho yabonetse mu 1993 mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.
Indwara y’imbasa yandurira mu bijyanye n’isuku, mu nzira icamo ibiribwa cyangwa urwungano ngogozi.
Imbasa ni indwara yibasira ingingo z’umubiri w’umuntu nk’amaguru n’amaboko, ariko ikanangiza imyakura ku buryo yateza ibibazo by’ubuhumekero byaviramo urupfu ku uyirwaye.
Urukingo rwatangiye gutangwa hirya no hino mu gihugu ni urw’ibitonyanga 2, rukazatangwa mu byiciro bibiri cyangwa doze ebyiri.