Niger: Abasirikare bigambye kuri television y’Igihugu ko bahiritse ubutegetsi

Kuwa gatatu tariki 26 Nyakanga, nibwo byamenyekanye ko umukuru w’igihugu cya Niger Mohammed Bazouma yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bamurindaga.

Abo basirikare baje gutangaza ko babikoze kubwo gushesha itegeko nshinga bagahagarika inzego zose kandi hagafungwa n’imipaka y’Igihugu.

Mu itangazo kuri televiziyo y’igihugu ku wa gatatu, Koloneli Majoro (Col Maj) Amadou Abdramane, ari kumwe n’abandi basirikare icyenda bambaye gisirikare bamuri inyuma, yagize ati:

“Twebwe, abasirikare n’abashinzwe umutekano… twafashe icyemezo cyo gushyira iherezo ku butegetsi muzi.

“Ibi bikurikiye gukomeza kuzahara kw’umutekano, ndetse n’ubukungu buhagaze nabi n’imiyoborere mibi”.

Yanavuze ko inzego zose za leta zahagaritswe kandi ko abakuriye za minisiteri bazita ku mikorere ya buri munsi.

Igisirikare cya Niger cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohammed Bazouma

Yakomeje agira ati: “Abafatanyabikorwa bo hanze bose basabwe kutivanga.

“Imipaka yo ku butaka no mu kirere irafunze kugeza ibintu bisubiye mu buryo”.

Yongeyeho ko hashyizweho umukwabu wa nijoro (igihe abaturage basabwe kuba bari mu ngo), guhera saa yine z’ijoro (22:00) ku isaha yaho kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00), kuzageza igihe hazatangwa irindi tangazo.

Col Maj Abdramane yavuze ko abasirikare barimo kubikora mu izina ry’inama nkuru yo kurinda igihugu, cyangwa ’Conseil National pour la Sauvegarde de la Patrie’ (CNSP).

Nyuma y’itangazo ry’abo basirikare kuri televiziyo, Minisitiri Blinken yasabye ko Perezida Bazoum arekurwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri New Zealand (Nouvelle-Zélande), Blinken yavuze ko “ikiboneka neza ni uko ari umuhate wo gufata ubutegetsi ku ngufu no guhungabanya itegekonshinga”.

Muri Mali ituranye na Niger, abacanshuro b’Abarusiya bafite intwaro nyinshi bo mu itsinda Wagner, barimo gufasha ubutegetsi bwaho kurwanya intagondwa ziyitirira Islam. Imvururu muri Niger ziyongereye ku mpungenge zisanzweho z’uburengerazuba ku bikorwa bya Wagner no ku mutekano mucye mu karere ka Sahel.

Kuri uyu wa kane, i St Petersburg mu Burusiya, Perezida Vladimir Putin, ushishikajwe no kwagura kugira ijambo kw’Uburusiya muri Afurika, arakira inama y’abategetsi bo muri Afurika.

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) wavuze ko “wamaganye mu magambo akarishye ashoboka igerageza ryo gufata ubutegetsi ku ngufu”.

Mu izina rya CEDEAO, Perezida wa Bénin Patrice Talon yageze mu murwa mukuru Niamey wa Niger mu butumwa bw’ubuhuza.

Igihugu cy’igihangange nka Amerika cyamusezeranyije “ubufasha budatezuka”, mu kiganiro yagiranye kuri telefone na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres na we yavuze ko yavuganye na perezida ndetse amusezeranya ubufasha bwuzuye bwa ONU.

Bazoum ni inshuti ikomeye y’ibihugu byo mu burengerazuba (Amerika n’Uburayi) mu rugamba rwo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam muri Afurika y’uburengerazuba.

Mu myaka ya vuba aha ishize, ibihugu bibiri by’ibituranyi bya Niger, ari byo Mali na Burkina Faso, byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi, intandaro iba kuba ababuhiritse muri ibyo bihugu barashinje ubutegetsi kunanirwa guhashya intagondwa.

Muri ibyo bihugu byombi, Mali na Burkina Faso, abategetsi bashya ba gisirikare bacanye umubano n’Ubufaransa, bwahoze bubikoloniza, ari na bwo bwahoze bukoloniza Niger.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *