‘Mu byukuri ndagukeneye’ amagambo ya Donald Trump atakambira umugore we Melania nyuma yitabwa muri yombi

Uwahoze ari umugore w’umukuru w’igihugu cya Amerika, Melania Trump ngo yemeye kuba umwe mu bashyigikiye umugabo we kwiyamamaza mu matora ateganyijwe, nyuma y’iminsi mike gusa uyu wahoze ari perezida w’Amerika haribyo arezwe agafungwa.

Muri raporo nshya yashyizwe hanze n’ikinyamakuru PageSix dukesha iy’inkuru ivuga ko ubutumwa Melania yohereje akoresheje Twitter rugaragaza kuburana hagati ye na Donald Trump w’imyaka 76 ku cyumweru bikaba bije nyuma yaho Trump amusabye kumuba hafi.

Amakuru avuga ko muri ubwo butumwa bwatahuwe amubwira ati “Mu byukuri ndagukeneye muri ibi bintu, kuko tugiye kwiyamamaza.’’ Amakuru akomeza avuga ko mu cyumweru gishize aba bombi bagiranye ibiganiro bikomeye ndetse bombi bagira ukumvikana.

Ubwo hizizwaga umunsi mukuru wa Pasika Melania w’imyaka 52 yagiye kuri Twitter yandikaho amagambo yo kwifuriza abantu uwo munsi mukuru ayaherekeza n’ifoto y’ururabyo rw’iroza.

Iyi tweet niyo ya mbere yashyizeho kuva aho Donald Trump atawe muri yombi.

Ni mugihe ubwo Trump yajyaga kuburana muri Palm Beach, Fla, Private Club uyu mugore atari yagaragaye mu kumushyigikira mu rubanza ndetse mu cyumweru gishize hari amakuru yari yatangiye guhwihwiswa ko batandukanye gahunda y’ubutane.

Ariko kuri Pasika, aba bombi bagaragaye barikumwe muri resitora mu kwizihiza uwo munsi mukuru.

Kandi aba bombi bakomewe amashyi cyane ubwo binjira aho muri icyo cyumba.

Amakuru avugwa ko mu gufata ako karuhuko umugore yifuje kuba yaba ari wenyine nawe.

PageSix ivuga ko ibi byasabwaga kugira ngo bagira ibyo baganiraho bombi, aho yavuze ko yifuza kuba arikumwe n’umugabo we bonyine.

Ati “Aba bombi barikumeza imwe, icyatekerejweho nuko bombi bifuzaga kuba haricyo baganiraho mu gushyigikirana, gusa yirinze mugirá icyo yabivugaho.’’

Mu magambo aherutse gutangariza ikinyamakuru The Magazine Melania yagize Ati “Umuryango wa Trump wagaragaje kuba bari bashyigikiranye bikomeye mbere, umugore yishimira umuryango bikomeye n’ubuzima bw’umuryango arimo, yamusabye kuba yamurwanirira mu bibazo bye, kandi yagaragaje ukuhamubera, nawe amubwira ko azamushyigikira.’’

Kugaragara mu ruhame kwa Donald Trump muri iki gihe biragoye nkuko byahoze, impamvu nuko umukobwa we Ivanka Trump na Jured Kushner bagiye kure ye byatumye ibyo byose biba intandaro yo kumushaka (umugore we) amube hafi.

Umukobwa we Ivanka wahoze ari umujyanama muri White House, yagiye agaragaza ugushyigikira Trump, nyuma yuko yari yaritandukanije nawe mu kwiyamamaza kwe kwa White House ubuheruka.

Biteganijwe ko Trump azagaruka mu rukiko mu Kuboza i Manhattan nyuma yo guhakana icyaha cyo kubeshya ku birego by’ubucuruzi, harimo no kwishyura amadorari 130.000 y’umunyamerika ukina filime z’urukozasoni Stormy Daniels wamubwiye kumuhishira ku kibazo cye mbere yo kwiyamamaza kwe mu 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *