Winston Duke wamamaye muri filime ya ‘Black Panther’ yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda
Icyamamare muri sinema ku Isi, Winston Duke yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023.
Winston Duke wamamariye muri filime ‘Black Panther’ yamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda hamwe na mushiki we Dr Cindy Duke hamwe n’abandi banyamahanga 23.
Uyu mugabo w’imyaka 36 yaje mu Rwanda mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi akaba n’umwe mu bise izina abana b’ingagi mu birori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize byari bibaye ku nshuro ya 19.
Ni ibirori byitabiriwe n’ibindi byamamare bitandukanye ku Isi, birimo abakanyujijeho muri ruhago ndetse n’abakinnyi ba filime n’abandi bayobozi bakomeye.
Winston yaje arikumwe n’abandi bakinnyi bahuriye muri filime ya Black Panther yise umwana w’ingagi ‘Intarumikwa’.
Ku munsi wakurikiyeho Winston arikumwe na Danai Gurira bahuriye muri Black Panther baje kwakirwa mu biro bya Perezida Kagame.
Nyuma yaho Duke yaje kugaragaza ko yagiranye ibiganiro byiza n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, aramushimira ndetse yerekana ko yishimiye n’uburyo u Rwanda rwiyubaka.
Winston Duke yavukiye mu kirwa cya Trinidad & Tobago giherereye mu Majepfo ya Caraibe hagati y’inyanja ya Atlantic y’Amajyaruguru ashyira y’Uburasirazuba bwa Venezuela.