Perezida Kagame yagize Lambert Dushimimana Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeri 2023, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zinyuranye barimo na Guverineri y’Uburengerazuba.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Intara y’Uburengerazuba byahawe Umuyobozi mushya ariwe Lambert Dushimimana.

Lambert Dushimimana yarasanzwe akora muri Sena y’u Rwanda.

Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri y’Uburengerazuba

Hari kandi Tessi Rusagara wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agaciro Development Fund.

Mu bandi bayobozi bahawe akazi harimo Armand Zingiro wahawe kuyobora ikigo gishinzwe ingufu (REG).

Reba abandi bayobozi bahawe inshingano muri Guverinoma.

▪︎Dr Omar Munyaneza, Umuyobozi Mukuru, WASAC Group
▪︎Umuhumuza Gisele, Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi
▪︎Evariste Rugigana, Umuyobozi Mukuru wa RURA
▪︎Dr Carpophore Ntagungira, Umuyobozi w’Inama Ngenzuramikorere wa RURA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *