Muhanga: Umwana wifitaraga ifunguro rya ku manywa yakubiswe n’inkuba ahita agagara
Umwana witwa Nisingizwe Benjamin w’Imyaka 8 wo mu Murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga yakubiswe n’inkuba ahita apfa arimo gufata amafunguro ya ku manywa.
Iyi nkuru y’incamugongo yabaye ku wa Gatatu taliki ya 06 Nzeri 2023 mu Kagari ka Tyazo mu Mudugudu wa Kivomo.
Ayo makuru yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Germais Nteziyaremye, akavuga ko ahagana saa 13:30′ z’amanywa ari bwo bamenye aya makuru bihutira kugera iwabo w’uyu mwana basanga yamaze gupfa.
Yabwiye IMVAHO NSHYA dukesha iyi nkuru ati: “Ni byo koko amakuru y’uko uyu mwana yakubiswe n’inkuba twayamenye ku munsi w’ejo twihutira kugerayo ngo turebe niba yatabarwa gusa twagezeyo dusanga yamaze gupfa, ababyeyi be bemeza ko bari bamaze kumuha amafunguro harimo kugwa imvura ariko itari nyinshi ndetse ivanzemo imirabyo ariko itari myinshi y’inkuba”.
Akomeza yemeza ko iwabo w’uyu mwana wakubwiswe n’inkuba nta muriro ukomoka ku ngufu z’amashanyarazi bagira ngo wenda bakeke ko ari wo wabiteye, kandi nta muturanyi bakeka ko yayibateje.
Yagize ati: “Burya iyo icyago cyaje ntacyo badakeka ariko uyu muryango nta mashanyarazi bagira akomoka ku mbaraga z’amazi ndetse nta n’ibikoresho bagira bacomeka nka radiyo, televiziyo cyangwa ikindi ni uko ntawe bashyira mu majwi ku rupfu rw’umwana wabo”.
Abaturage bavuga ko uyu muryango ubaniye neza abaturanyi bityo nta muturage wakekwaho guteza inkuba uyu muryango nkuko hari aho usanga ikintu nk’iki cyabaye bagakeka abo bagiranye ibibazo.
Bagira bati: “Rwose uyu muryango utubaniye neza turarahurana ntawe twakeka mu baturanyi kuko turarahurana na bo bakatugenderera gusa nibiba bishatse kubaho kandi na bo n’ubwo ubona babaye babashije kukuvugisha baguha ubuhamya ariko yishwe n’inkuba rwose”.
Gitifu kandi yongeyeho ko bafashe mu mugongo umuryango w’uyu mwana witabye imana akubiswe n’inkuba agasaba abaturage kwirinda ibintu byose byabatwara ubuzima harimo ibiza bikomoka ku mvura doreko n’ikigo cy’Igihigu cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, cyemeje ko hashobora kuzagwa imvura nyinshi.
Yibutsa abaturage gukomeza kwirinda gukoresha ibikoresho bikoresha umuriro mu gihe imvura irimo kugwa, mu gihe imvura ibasanze mu mayira ntibugame munsi y’ibiti ndetse no kuvugira kuri telefoni mu gihe cy’imvura bityo bakirinda ibibazo byose byaturuka kuri ibi byose.
Inzobere mu bijyanye n’ubumenyi bw’Isi zivuga ko kugira ngo habeho ibyo abantu bita inkuba bikomoka ku bushyuhe n’ubukonje butabasha gukorana hakabaho iturika risandara ry’iyi myuka bakemeza ko uwo imyuka ikonje n’ishyushye ihuriyeho bashobora kubyita ko akubiswe n’inkuba.
Buteganyijwe ko umwana wishwe n’inkuba ari bushyingurwe uyu munsi mu irimbi ryo muri aka Kagari saa munani z’amanywa nk’uko amakuru twabashije kumenya atugeraho.