Maroc: Abarenga 600 bamaze kwemezwe ko bahitanywe n’umutingito

Umutingito ukomeye wateye hagati muri Maroc mu ijoro ryakeye, wahitanye nibura abantu 630, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Umutekano w’igihugu.

Ahabereye uyu mutingito ni mu misozi miremire izwi nka Haut Atlas/High Atlas, ku birometero 71 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Umujyi wa Marrakesh.

Uyu mutingito wabaye saa tanu n’iminota 11 z’ijoro (23:11) mu masaha yo muri icyo gihugu, ni ukuvuga saa sita n’iminota 11 z’ijoro ku masaha ya Kigali, haciye iminota 19 nabwo humvikana indi mitingito yoroheje dufite igipimo cya 4.9.

Itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu rigira riti”Amakuru y’ibanze yerekana ko uyu mutingito wishe abantu 296 mu ntara no mu mijyi ya al-Haouz, Marrakesh, Ouarzazate, Azilal, Chichaoua na Taroudant”,

Ryongeraho ko abandi bantu 153 bakomeretse bakaba bari mu bitaro.

Amashusho atashoboye guhinyuzwa yacishijwe ku rubuga rwa X ( rwahoze rwitwa Twitter) yerekana amazu yabomaguritse, ayandi arimo kuzungazunga, ibyasenyutse byuzuye imihanda. Abantu barimo barahunga n’umubabaro bamwe nabo bagenda baca mu bicu by’ivumbi.

Amazu amwe amwe yo mu mujyi wa Marrakesh yabomotse, nk’uko umwe mu basanzwe bahaba yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

Amashusho atari make kuri X yerekana amazu arimo gusenyukira hasi, ariko BBC dukesha iyi nkuru ntiyashoboye kumenya neza aho ari ho.

Bivugwa ko abaturage bafashe umwanzuro wo kuguma hanze y’inzu zabo mu gihe harimo kuba indi mitingito ikomeye ikurikiye uwa mbere.

Undi mugabo uba muri uwo mujyi wa kera yavuze ko yumvise “isi inyeganyega cyane” abona kandi “amazu arimo kugenda”.

Abdelhak El Amrani yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati “Abantu bose bari baguye igihumure kandi bafite ubwoba. Abana barimo kurira ababyeyi nabo bataye umutwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *