Indege z’Ubufaransa zabujijwe kogoga ikirere cya Niger

Ikigo Nyafurika gishinzwe ibijyanye n’ingendo zo mu kirere n’umutekano wazo, cyatangaje ko Niger yakumiriye mu kirere cyayo indege z’u Bufaransa.

Mu itangazo Niger yashyize hanze mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko “ikirere cyayo gifunguye ku ndege zose zaba izikora ingendo z’imbere mu gihugu n’izikora ingendo mpuzamahanga, uretse iz’ibigo by’indege byo mu Bufaransa birimo na Air France.”

Iki cyemezo cya Niger kivuze ko nta ndege yo mu Bufaransa yemerewe kugwa muri iki gihugu cyangwa ngo ikoreshe ikirere cyacyo ijya ahandi.

Mu kiganiro Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byagiranye na Air France nyuma y’iki cyemezo yavuze ko “ntacyo biyitwaye kuko itari isanzwe ikoresha ikirere cya Niger.”

Kugeza ubu, u Bufaransa ntibucana uwaka n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum wari inkoramutima zabwo, ndetse Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko agiye gukura ambasaderi we n’abasirikare b’u Bufaransa muri iki gihugu, nyuma y’uko abihatiwe n’ubuyobozi buriho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *