Uwateguye igitaramo cya The Ben yafunguwe nyuma y’umunsi umwe afunzwe

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Nishishikare Jean de Dieu wari wateguye igitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzi w’umunyarwanda The Ben muri icyo gihugu yamaze gufungurwa.

Uyu Jean de Dieu niwe nyiri kompanyi yitwa ‘Now Now’ yari yatumiwe umuhanzi The Ben mu gitaramo cyabaye mu cyumweru gishize tariki ya 30 Nzeri n’iya 1 Ukwakira 2023.

Jean de Dieu yatawe muri yombi kuwa gatandatu, aho bivugwa ko yashakaga gucikira mu gihugu cy’u Rwanda.

Amakuru amaze kumenyekana kubyo uyu mugabo akurikiranyweho avuga ko polisi yo mu Burundi yamufashe ku bwo gushaka gucika atishyuye amafaranga yabo bakoranye kandi atabamenyesheje.

Uyu mugabo akurikiranyweho gushaka kwambura abantu bagera ku 1000 yahaye akazi muri icyo gitaramo.

Ni igitaramo cyabaye icy’amateka ku butaka bw’igihugu cy’u Burundi, dore ko icyabaye kuwa 30 Nzeri 2023, cyiswe icy’umusangiro n’umuhanzi The Ben kugira ngo ubashe kuba wicaye mu myanya y’icyubahiro wasabwaga kuba wishyuye miliyoni 10 Fbu z’amarundi.

Ni igitaramo kandi kivugwa ko cyagenze neza ku ruhande rw’abagiteguye, dore ko byombi byari byitabiriwe n’abakunda uyu muhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *