Rwanda: Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye gutumbagira

Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Ukwakira 2023, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho Lisansi yabaye 1822 Frw kuri litiro naho Mazutu ikaba yageze ku 1662 Frw kuri litiro.

Lisansi igeze kuri icyo giciro mugihe ivuye ku 1639 Frw kuri litiro.

Naho Mazutu ikaba ivuye ku 1492 Frw kuri litiro.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) ruvuga ko ibiciro bishya bishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli biri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Ibi biciro bishya bikaba bizatangira gukurikizwa tariki 4 Ukwakira 2023, bikaba bizakurikizwa mugihe cy’amezi abiri ari imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *