Nelly arashaka kubyarana n’umuririmbyi Ashanti

Umuraperi w’Umunyamerika Cornell Iral Haynes Jr. wamamaye nka Nelly yahishuye ko yifuza kubyarana n’umuririmbyi Ashanti bahoze bakundana.

Nelly yatangaje ko arimo gushyira ingufu mu kubyarana n’uyu muhanzikazi Ashanti nyuma yo kubura umubano w’urukundo rwabo.

Ibi yabitangaje kuri Instagram nyuma yo kumutungura n’impanp y’imodoka ye y’inzozi ku munsi w’amavuko.

Umwe mu bakoresha uru rubuga rwa Instagram yahise abwira Nelly ko akwiriye guhita akora ibishoboka byose agatera inda uyu muhanzikazi. Nelly nawe mu kumusubiza amubwira ko arimo kubikoraho.

Aba bombi basanzwe banafitanye indirimbo yakunzwe cyane yitwa ‘Body on me’ bafatanije na Akon, bakundanye igihe kirekire mu myaka 11 baza gutandukana mu mwaka 2013. Bongeye kubura urukundo rwabo mu mezi make ashize, baza kubyerura mu kwezi kwa Nzeri muri uyu mwaka 2013.

Uyu mugabo w’imyaka 49 w’abana babiri umuhungu n’umukobwa arifuza kongera kubyarana n’uwo bahoze bakunda mu myaka 10 irenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *