Hatangajwe amakuru mashya y’ubuzima bwa Jamie Fox warumaze igihe arembye

Umukobwa wa Jamie Foxx yatangaje amakuru ajyanye n’ubuzima bwa Se nyuma y’amakuru aherutse kuvugwa ko ubuzima bwe bukenye gufashwa.

Corinne Foxx, umukobwa w’icyamamare muri Hollywood, Jamie Foxx yatanze amakuru ku buzima bwe nyuma y’amakuru yatangajwe ku wa kane avuga ko umuryango w’uyu mukinnyi ‘witegura amakuru ataba meza’.

Ku wa gatanu, tariki ya 12 Gicurasi, Corinne, ufite imyaka 29, yanditse kuri konti ye ya Instagram yerekeye Jamie w’imyaka 55, aho yagize ati: “Amakuru agezweho mu muryango: Birababaje kubona uburyo itangazamakuru rikora mu kinyamwuga gike.”

Yagize ati “Papa wanjye amaze ibyumweru bitari bike avuye mu bitaro, yitaweho.”

Yongeyeho ati “Ikimenyimenyi, ku munsi wejo washize yakinnye n’umukino pickleball.”

Yashimiye abafana ku bw’amasengesho yabo n’inkunga yabo ngo icyamamare mu musici na filime abashe gukira.

Corinne yatangaje ibyo nyuma y’urubuga, Radar Online yavuze ko umuryango wa Jamie “witegura ikibi” nyuma y’ubwoba bwe bw’amayobera. Umunyamakuru Touré yanavuze mu nyandiko ya Instagram yamaze gusiba avuga ko uyu mukinnyi “yari mu buzima bukeneye ubufasha muri ICU.”

Aha ariko Carine yaciye amazimwe atangaza andi makuru avuga ko hari ibikorwa by’iki cyamamare biteganyijwe gushyirwa hanze mu cyumweru gitaha.

Jamie yari mu bitaro ku ya 11 Mata kubera ibyo Corinne yaramaze gutangaza avuga ko ari “ubuzima bwe bugomba kwitabwaho.”

Icyo gihe yasangiye ayo makuru kuri Instagram ati “Ku bw’amahirwe, kubera ibikorwa byihuse no kwitabwaho cyane, asanzwe ari mu nzira yo gukira.”

“Tuzi uburyo akunzwe kandi turashima ku bw’amasengesho yanyu. Umuryango urasaba ubuzima bwe kwitabwaho byihariye muri iki gihe.”

Corinne Foxx yatangaje ko Se ameze neza kuri ubu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *