Amerika: Perezida Kagame yahuye n’uwahoze ari Guverineri wa South Calorina David Beasley
Perezida w’u Rwanda Nyakubahabwa Paul Kagame yahuye n’abayobozi batandukanye barimo David Beasley wahoze ari Guverineri wa South Carolina n’Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (PAM).
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Mutarama 2024, nibwo Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze muri Amerika, aho bitabiriye Rwanda Day igiye kubera i Washington DC.
Rwanda Day ni umunsi uhuza abayobozi batandukanye, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba batuye mu mahanga kuri iyi nshuro ikaba iteganyijwe kubera i Washington DC muri Amerika kuwa wa 2-3 Gashyantare 2024.
Mu itangazo ryatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga z’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, bavuze ko Perezida Kagame yahuye na David Beasley wahoze ari Guverineri wa South Carolina n’Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (PAM) ndetse na Depite mu Nteko ya Amerika John James mbere yo kwitabira amasengesho yo gusabira Amerika (National Prayer Breakfast) ateganyijwe kuri uyu wa Kane.
Umukuru w’Igihugu yanakiriye itsinda ry’abadepite b’abirabura bahuriye muri Black Caucus, iyobowe na Depite Steven Horsford, aho abo bayobozi bose ibiganiro byabo byabahuje byagarutse ku bufatanye hagati yabo n’u Rwanda.