Rwanda Day: Guhuriza hamwe Abanyarwanda baba mu mahanga birimo inyungu nyinshi
Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko Rwanda Day ari urubuga ruhuza by’umwihariko Abanyarwanda baba mu mahanga n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, uyu ukaba ari umurongo w’amahitamo abanyarwanda bafashe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko guhuriza hamwe abanyarwanda baba mu mahanga birimo inyungu nyinshi kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.
Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya 11 ibaye nyuma y’imyaka 4 itaba bituma igira umwihariko ugereranyije n’izayibanjirije.